Umutwe wa 7
Uyu mutwe uvuga ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka igera kuri 80, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Sawuli n’Umwami Dawidi. Sawuli yatangiye yicisha bugufi kandi yumvira Imana, ariko nyuma y’igihe gito yarahindutse yanga kuyumvira. Yehova yanze ko akomeza kuba umwami, maze ategeka Samweli gushyiraho Dawidi ngo azabe umwami wa Isirayeli. Sawuli yagize ishyari agerageza kwica Dawidi, ariko Dawidi ntiyigeze ashaka kumwishyura ibibi yamukoreye. Umuhungu wa Sawuli witwaga Yonatani yabereye Dawidi indahemuka, kubera ko yari azi ko Yehova yamutoranyije. Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, ariko igihe cyose Yehova yamuhanaga yarabyishimiraga. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe kumenya impamvu yagombye kumvira Imana buri gihe.