Obadiya
1 Ibyo Obadiya yeretswe:
Ibi ni byo Umwami w’Ikirenga Yehova yavuze ku birebana na Edomu+ ati “hari inkuru twumvise iturutse kuri Yehova, kandi hari intumwa yatumwe ku mahanga ngo ivuge iti ‘nimuhaguruke mwa mahanga mwe, nimuze tujye kurwana na we.’”+
2 “Dore nakugize muto mu mahanga;+ uri insuzugurwa cyane.+ 3 Wowe utuye mu bwihugiko bwo mu rutare,+ ugatura mu mpinga y’umusozi, ubwibone bwo mu mutima wawe ni bwo bwagushutse,+ uribwira mu mutima wawe uti ‘ese hari uwamanura akangeza hasi?’ 4 Niyo watumbagira ukagera hejuru cyane nka kagoma, cyangwa ukarika icyari cyawe hagati y’inyenyeri, nzahakumanura,”+ ni ko Yehova avuga.
5 “Abajura baramutse baje iwawe cyangwa abasahuzi baramutse baje iwawe nijoro, bagucecekesha mu rugero rungana iki?+ Ese ntibakwiba gusa ibyo bashaka? Cyangwa se abasaruzi b’imizabibu baje gusarura iwawe, ntibasigaza iyo guhumba?+ 6 Mbega ukuntu bene Esawu bashakishijwe uruhindu!+ Mbega ukuntu ubutunzi bwabo bari barahishe bwasahuwe! 7 Baragushushubikanyije bakugeza ku rugabano. Abo mwari mwaragiranye isezerano bose baragushutse.+ Abo mwari mubanye amahoro barakunesheje.+ Kubera ko umeze nk’umuntu utagira ubushishozi,+ abo mwasangiraga bazagutega umutego umeze nk’urushundura. 8 Ese si ko bizagenda kuri uwo munsi?,” ni ko Yehova abaza.
“Uwo munsi nzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu+ n’abantu barangwa n’ubushishozi bo mu karere k’imisozi miremire ya Esawu. 9 Yewe Temani+ we, abanyambaraga bawe bazakuka umutima,+ kuko buri wese mu bakomoka mu karere k’imisozi miremire ya Esawu azicwa,+ akarimburwa.+ 10 Urugomo wagiriye umuvandimwe wawe Yakobo+ ruzatuma ukorwa n’isoni,+ kandi uzarimburwa kugeza iteka ryose.+ 11 Igihe wareberaga, igihe abanyamahanga bafataga ingabo ze bakazitwara ho iminyago,+ igihe abanyamahanga binjiraga mu marembo ye+ bagakorera ubufindo kuri Yerusalemu,+ icyo gihe nawe wari kimwe na bo.
12 “Ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe+ umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga,+ kandi ntiwari ukwiriye kubishongoraho igihe bari mu byago. 13 Ntiwari ukwiriye kwinjira mu marembo y’ubwoko bwanjye umunsi bagwirirwaga n’amakuba.+ Si wowe wari ukwiriye kurebera akaga yahuye na ko ku munsi w’ibyago bye; ntiwari ukwiriye kurambura ukuboko kwawe ngo usahure ubutunzi bwe ku munsi yagwiririwe n’amakuba.+ 14 Ntiwagombye kuba warahagaze mu mahuriro y’inzira ngo wice abantu be bacitse ku icumu,+ kandi ntiwari ukwiriye gufata abe barokotse ngo ubashyikirize abanzi babo igihe bagwirirwaga n’amakuba.+ 15 Umunsi Yehova azahagurukira amahanga yose uri bugufi.+ Ibyo wabagiriye ni byo nawe uzagirirwa.+ Ibyo wakoze bizakugaruka ku mutwe.+ 16 Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni na ko amahanga yose azakomeza kunywa.+ Azanywera ku gikombe cy’umujinya w’Imana agotomere, amere nk’atarigeze kubaho.
17 “Abacitse ku icumu bazajya ku musozi wa Siyoni,+ kandi uzahinduka ahantu hera.+ Inzu ya Yakobo izigarurira umurage wayo.+ 18 Inzu ya Yakobo izahinduka umuriro,+ inzu ya Yozefu izahinduka ikirimi cy’umuriro, inzu ya Esawu ihinduke igikenyeri+ maze bayitwike bayikongore. Mu nzu ya Esawu nta wuzarokoka,+ kuko Yehova ari we ubivuze. 19 Bazigarurira Negebu, akarere k’imisozi miremire ya Esawu,+ Shefela n’igihugu cy’Abafilisitiya.+ Bazigarurira uturere two mu ntara ya Efurayimu+ n’utwo mu ntara ya Samariya;+ Benyamini azigarurira Gileyadi.+ 20 Abanyagano bo muri iki gihome,+ ni ukuvuga Abisirayeli, bazigarurira ibyari iby’Abanyakanani+ kugeza i Sarefati.+ Abanyagano b’i Yerusalemu bari i Sefaradi bazigarurira imigi y’i Negebu.+
21 “Abo kubakiza+ bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni+ kugira ngo bacire imanza akarere k’imisozi miremire ya Esawu,+ kandi ubwami buzaba ubwa Yehova.”+