IGIC CYA 28
Kuki abakobwa batankunda?
Uyu mukobwa naramwemeje pe! Namubwiye ibyanjye byose: ibyo ntunze, ahantu hose natembereye n’abantu tuziranye. Ahubwo si we uzarota ntangira kumurambagiza.
Nabuze aho ndigitira! Ariko ubu ntiyumva koko? Ubu se ndamuhakanira nte, ariko ntamubabaje?
URAKUZE bihagije ku buryo watangira kurambagiza.a Urifuza kubona umuntu muhuje imyizerere kandi wumva wakunda (1 Abakorinto 7:39). Icyakora mu bihe byashize, wageragezaga kurambagiza umukobwa, ariko bikanga. Byaterwaga n’iki? Ese abakobwa bakunda abasore beza gusa? Umukobwa witwa Lisa, we yaravuze ati “aramutse ari umusore w’ibigango, byangwa neza.” Gusa ariko, hari ibindi byinshi abakobwa bareba ku basore. Urugero, umukobwa witwa Carrie, ufite imyaka 18, yaravuze ati “abasore beza hari igihe usanga hari imico babuze.”
Ese iyo mico ni iyihe? Ni ibihe bintu ugomba gusuzuma kugira ngo umenye neza umukobwa? Kandi se, ni ayahe mahame yo muri Bibiliya ukwiriye kuzirikana?
Icyo ukwiriye kubanza gukora
Mbere yo kurambagiza umukobwa runaka, hari imico ukwiriye kubanza kugira. Iyo imico izagufasha kuba incuti y’uwo ari we wese. Suzuma ibi bikurikira.
● Itoze kugira ikinyabupfura. Bibiliya ivuga ko urukundo ‘rutitwara mu buryo buteye isoni’ (1 Abakorinto 13:5). Kugira ikinyabupfura bigaragaza ko wubaha abandi kandi ko urimo witoza imico iranga Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka. Ariko nanone, ikinyabupfura si nk’ikoti wambara kugira ngo ushimwe n’abandi, hanyuma ngo nugera mu rugo urikuremo. Ibaze uti ‘ese uko mbanye n’abagize umuryango wanjye bigaragaza ko ngira ikinyabupfura?’ Niba atari uko bimeze, ariko waba uri kumwe n’abantu batari ab’iwanyu ukagaragaza ikinyabupfura, bizaba ari nko kwishushanya. Ukwiriye kuzirikana ko kugira ngo umukobwa ushishoza amenye imico yawe, azareba uko ufata abo mu muryango wawe.—Abefeso 6:1, 2.
Icyo abakobwa babivugaho: “Jye nkunda umusore ugaragaza ikinyabupfura mu bintu byoroheje no mu bikomeye, urugero nko kumfungurira urugi, ugwa neza kandi akanyitaho, yaba jye n’abagize umuryango wanjye.”—Tina.
“Nanga iyo ngitangira kumenyana n’umusore, agashaka kunyinjirira mu buzima ambaza ibibazo nk’ibi ngo ‘ese hari undi musore mukundana?’ ‘Ufite izihe ntego mu buzima?’ Mbona nta kinyabupfura kirimo kandi bituma numva mbuze uko mbyifatamo.”—Kathy.
“Iyo mbonye ukuntu abasore bibwira ko bashobora gukina n’ibyiyumvo byacu, nk’aho twe tutagira umutima, bakibwira ko twabuze abaturambagiza ku buryo twifuza n’uwatugirira impuhwe, jye mbona ari ukudusuzugura rwose!”—Alexis.
● Jya uhorana isuku. Kugira isuku bigaragaza ko wiyubaha kandi ko wubaha abandi (Matayo 7:12). Niwiyubaha, abandi na bo bazarushaho kukubaha. Ikindi nanone, nutagira isuku, imihati uzashyiraho ngo ukundwe n’abakobwa nta cyo izageraho.
Icyo abakobwa babivugaho: “Hari umusore umwe waje kundambagiza, ariko nsanga anuka mu kanwa. Sinashoboye kubyihanganira.”—Kelly.
● Itoze kumenya kuganira. Kumenya kuganira ni ryo banga ryo kugirana ubucuti bukomeye. Mushobora kuganira ku bigushishikaza no ku bimushishikaza (Abafilipi 2:3, 4). Jya utega amatwi witonze ibyo avuga kandi ugaragaze ko uha agaciro ibitekerezo bye.
Icyo abakobwa babivugaho: “Nshimishwa no kubona umusore tuganira mu buryo busanzwe, akibuka ibyo namubwiye kandi akabaza ibibazo kugira ngo ibiganiro bikomeze.”—Christine.
“Ntekereza ko abasore bakururwa n’ibyo bareba, ariko abakobwa bo bagashimishwa n’ibyo bumva.”—Laura.
“Iyo umusore aguhaye impano urishima. Ariko iyo azi kuganira, akamenya amagambo meza yo kuguhumuriza no kugutera inkunga . . . Oo! Nta musore uruta uwo.”—Amy.
“Hari umusore tuziranye ugira ikinyabupfura kandi udakabya mu kugaragaza urukundo. Dushobora kuganira ku bintu bifatika atazanyemo amagambo nk’aya ngo ‘urahumura neza!’ cyangwa ngo ‘uyu munsi wambaye neza!’ Mu by’ukuri antega amatwi, kandi ibyo nta mukobwa bitashimisha.”—Beth.
“Iyo umusore azi gutera urwenya, ariko nanone akamenya kuganira ku bintu bikomeye atazanyemo kwirarira, sinakwanga ko andambagiza.”—Kelly.
● Jya usohoza inshingano zikureba. Bibiliya ivuga ko “buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro” (Abagalatiya 6:5). Abakobwa ntibakunda umusore uhora yirukanwa ku kazi kubera ubunebwe, cyangwa se umusore umara igihe kirekire mu myidagaduro.
Icyo abakobwa babivugaho: “Nkunda abasore baba bashobora gusohoza inshingano nyinshi. Ariko iyo atari uko bameze, ntibanshishikaza. Abameze batyo simbakunda rwose.”—Carrie.
“Hari abasore usanga batagira intego zihamye. Iyo bakunze umukobwa maze bakumva intego ze, bahita bavuga bati ‘yoo, nanjye ni uko!’ Nyamara ukabona ibyo bakora bitandukanye n’ibyo bavuga.”—Beth.
Nk’uko tumaze kubibona, gusohoza inshingano zikureba bizagufasha kugira incuti nziza. None se, wakora iki mu gihe wumva witeguye kurambagiza umukobwa runaka?
Ikindi wakora
●Fata iya mbere. Niba mu ncuti zawe harimo umukobwa ubona ko yakubera umugore mwiza, mubwire ko wifuza kumurambagiza. Bimubwire mu magambo yumvikana kandi udaciye ku ruhande. Ushobora kumva uhangayitse, utinya ko yaguhakanira. Ariko kuba uteye iyo ntambwe ubwabyo bigaragaza ko umaze gukura. Uzirikane ko icyo uba ushaka ari ukumumenya neza kurushaho. Bityo rero, jya ushishoza. Kuganiriza umukobwa usa n’umukanga cyangwa guhita ubimuturaho, bishobora gutuma uwo mukobwa agira ipfunwe aho kugukunda.
Icyo abakobwa babivugaho: “Sindeba mu mutima. Ubwo rero, uwashaka kundambagiza, yagombye kubimbwira adaciye ku ruhande.”—Nina.
“Iyo umuntu musanzwe mufitanye ubucuti, kukubwira ko ashaka kukurambagiza bishobora gusa n’ibimugora. Ariko jye nakubaha umuntu waza agahita abimbwira.”—Helen.
● Jya wubaha umwanzuro w’umukobwa. Wabigenza ute uwo mukobwa w’incuti yawe aramutse yanze ko umurambagiza? Mugaragarize ko umwubaha, wemere ko azi icyo umutima we utekereza kandi ko oya ye isobanura oya! Iyo ukomeje kumutitiriza biba bigaragaza ko utarakura. Mu by’ukuri se, iyo wirengagije ko umukobwa yaguhakaniye, ukagera n’aho bikurakaza, ese ubwo uba wita ku nyungu ze cyangwa uba wita ku nyungu zawe gusa?—1 Abakorinto 13:11.
Icyo abakobwa babivugaho: “Iyo umuhungu muhakaniye nkomeje ariko agakomeza gutitiriza, birandakaza.”—Colleen.
“Hari umuhungu nabwiye ko ntamukunda, ariko agahora ansaba inomero za telefoni. Numvaga ntashaka kumusuzugura. N’ubundi kandi, bishobora kuba byaramusabye imihati myinshi kugira ngo ambwire ko ankunda. Ariko amaherezo, byabaye ngombwa ko mukurira inzira ku murima.”—Sarah.
Icyo utagomba gukora
Hari abasore bamwe bumva ko nta mukobwa wabanga. Bashobora no guhiganwa na bagenzi babo ngo barebe ushobora gukundwa n’abakobwa benshi. Icyakora, irushanwa nk’iryo ni ubugome kandi bishobora gutuma uvugwa nabi (Imigani 20:11). Uramutse uzirikanye ibi bikurikira, ushobora kwirinda ko ibyo bikubaho.
● Ntukagirane agakungu n’abakobwa. Umusore ugirana agakungu n’umukobwa, amagambo avuga ndetse n’ibyo akora biba bigamije kubareshya. Nta gahunda aba afite yo kubarambagiza. Ukora ibintu nk’ibyo aba yirengagije inama yo muri Bibiliya yo gufata ‘abagore bakiri bato nka bashiki be, afite imyifatire izira amakemwa’ (1 Timoteyo 5:2). Abahungu bagirana agakungu n’abakobwa ntibaba incuti nziza kandi bavamo abagabo babi. Kandi abakobwa bashishoza ibyo barabizi.
Icyo abakobwa babivugaho: “Jye sinakunda umuhungu ukubwira amagambo meza, kandi uzi neza ko ayo magambo ari yo aherutse kubwira umukobwa w’incuti yawe mu kwezi gushize.”—Helen.
“Hari umusore mwiza waje kunyikundishaho, ariko ugasanga ari we wivuga gusa. Hari undi mukobwa waje adusanga, maze uwo musore atangira kumubwira ibyo yambwiraga. Haje n’undi wa gatatu, maze na we amubwira amagambo nk’ayo yambwiye. Umuhungu nk’uwo ndamwanga!”—Tina.
● Ntugakinishe ibyiyumvo by’umukobwa. Ntukitege ko ubucuti ugirana n’umuntu mudahuje igitsina buzamera nk’ubwo ugirana n’abantu muhuje igitsina. Kubera iki? Zirikana ibi: niba ubonye ko umusore w’incuti yawe aberewe n’ikoti rishya cyangwa ukaba ukunze kuganira na we kandi ukamubitsa amabanga, ntashobora gutekereza ko umukunda urukundo wakunda umukobwa. Ariko niba ukunze kubwira umukobwa ko yambaye neza cyangwa ugakunda kumuganiriza no kumubitsa amabanga, ashobora gutekereza ko umukunda.
Icyo abakobwa babivugaho: “Jye mbona abasore batazi ko uko bafata incuti zabo z’abasore atari ko bakwiriye gufata abakobwa.”—Sheryl.
“Umusore agira atya akabona inomero yanjye ya telefoni, maze agatangira kunyoherereza ubutumwa bugufi. Ubwo se, . . . aba ashaka iki? Hari igihe twajya twohererezanya ubwo butumwa, tukagera n’aho dukundana. Ariko se ubwo tuba tuvuganye ibintu bingana iki mu butumwa bugufi bwo kuri telefoni?”—Mallory.
“Iyo umusore yita ku mukobwa kandi akamuvugisha neza, sinzi niba aba azi uburyo uwo umukobwa ashobora gutwarwa vuba. Si uko uwo mukobwa aba yarabuze uwo bakundana. Jye ntekereza ko abakobwa benshi baba bategereje umusore bazakunda, bakaba bagishakisha umusore ubakwiriye.”—Alison.
KU BINDI BISOBANURO, REBA UMUBUMBE WA 2, IGICE CYA 3
Watandukanya ute urukundo rw’agahararo n’urukundo nyarwo?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kurambagiza bivugwa muri iki gice, ni uburyo bukoreshwa mu mico imwe n’imwe, kugira ngo umusore n’umukobwa barusheho kumenyana, ariko bagamije kureba niba bashobora kuzabana.
UMURONGO W’IFATIZO
‘Mwambare kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri.’—Abefeso 4:24.
INAMA
Baza abantu bakuru bakubwire umuco w’ingenzi batekereza ko umusore aba akwiriye kugira, hanyuma urebe niba ari wo nawe ukeneye kunonosora.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Imico yawe ni yo y’ingenzi kuruta uko ugaragara inyuma.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore ahantu numva narushaho kugaragaza ikinyabupfura: ․․․․․
Dore icyo nzakora kugira ngo ndusheho kumenya kuganira: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Wagaragaza ute ko wiyubaha?
● Wagaragaza ute ko wubaha ibitekerezo by’umukobwa n’ibyiyumvo bye?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 198]
“Abasore bajya bibwira ko kugira ngo abakobwa babakunde, bagomba kwambara mu buryo runaka cyangwa bakagira ukundi kuntu bagaragara. Nubwo ibyo bishobora kubigiramo uruhare, jye ntekereza ko ahanini abakobwa bakunda abasore bafite imico myiza.”—Kate
[Ifoto yo ku ipaji ya 197]
Ikinyabupfura si nk’ikoti wambara kugira ngo ushimwe n’abandi, hanyuma ngo nugera mu rugo urikuremo