Rwose iyi ni igazeti yo kwigwa!
Twagize icyo duhindura ku igazeti yo kwigwa kugira ngo irusheho kugushimisha no kugufasha kwiga Ijambo rya Yehova ry’agaciro kenshi.—Zab 1:2; 119:97.
Hashize imyaka ine dutangiye gusohora amagazeti abiri y’Umunara w’Umurinzi, imwe igenewe abantu bose n’indi yo kwigwa igenewe Abahamya ba Yehova n’abantu twigisha Bibiliya bafite amajyambere.
Ku birebana n’igazeti yo kwigwa, hari Umukristo umaze igihe akorera Yehova wanditse ati “nkimara kubona igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa ya mbere, nasanze ari nziza cyane kandi yankoze ku mutima. Iyo gazeti yasobanuraga ibintu by’umwuka mu buryo bwimbitse ku buryo byahise bingera ku mutima. Mwarakoze gutegura iyi gazeti nshya nziza cyane.” Undi muvandimwe yaranditse ati “mba ntegerezanyije amatsiko amasaha mara niga igazeti yo kwigwa, mfite na Bibiliya yanjye ifite ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.” Turiringira ko nawe ari uko ubyumva.
Nk’uko mubizi, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yatangiye kwandikwa mu mwaka wa 1879, kandi kuba igikomeje kwandikwa biterwa n’umwuka wa Yehova hamwe n’imigisha ye (Zek 4:6). Muri iyi myaka 133 ishize, hari ibintu byinshi byagiye bihinduka ku gifubiko cy’iyo gazeti. Mu mwaka wa 2012, ku gifubiko cya buri gazeti yo kwigwa hazaba hariho ishusho igaragaza abantu bari mu murimo wo kubwiriza, itwibutsa umurimo twahawe n’Imana wo kubwiriza iby’Ubwami bwa Yehova mu buryo bunonosoye (Ibyak 28:23). Imbere ku ipaji ya 2, uzahabona ifoto iyo shusho ishingiyeho, iri kumwe n’ibisobanuro bigufi bigaragaza ibiba n’aho bibera. Muri uyu mwaka wose, ibyo bizibutsa buri wese muri twe ko ubwoko bwa Yehova bubwiriza ubutumwa bwiza “mu isi yose ituwe.”—Mat 24:14.
Ni iki kindi cyahinduwe muri iyo gazeti? Ibibazo by’isubiramo byimuriwe mu ntangiriro za buri gice cyo kwigwa. Bizajya bikwereka ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho mu gihe usoma no mu gihe wiyigisha icyo gice. Birumvikana ko abayobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi bazakomeza gukoresha ibyo bibazo igice kirangiye, mu gihe cy’isubiramo. Uzanabona ko imikika yongereweho gato, kandi ko imibare iranga amapaji na paragarafu igaragara cyane kurushaho.
Nk’uko byasobanuwe muri iyi gazeti, hari ingingo nshya ivuga ngo “Ububiko bwacu” yongerewemo igaragaza ibintu bihambaye Abahamya ba Yehova bagiye bageraho muri iki gihe. Nanone, rimwe na rimwe hazajya hasohoka inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho, mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Bitanze babikunze.” Izo nkuru zizajya zigaragaza ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bitangiye gufasha ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho bumva bishimye kandi banyuzwe.
Ngaho jya wishimira igihe umara wiga Ijambo ry’Imana ukoresheje iyi gazeti.
Abanditsi
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
1879
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
1895
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
1931
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
1950
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
1974
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
2008