Ibirimo
15 Mutarama 2012
© 2012 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Uburenganzira bwose bwihariwe n’umwanditsi
Igazeti yo kwigwa
IBICE BYO KWIGWA
27 GASHYANTARE 2012–4 WERURWE 2012
Abakristo b’ukuri bubaha Ijambo ry’Imana
IPAJI YA 4 • INDIRIMBO: 113, 116
5-11 WERURWE 2012
Jya wigana intumwa za Yesu ukomeza kuba maso
IPAJI YA 9 • INDIRIMBO: 125, 43
12-18 WERURWE 2012
Sobanukirwa ‘ibintu by’ingenzi by’ukuri’
IPAJI YA 16 • INDIRIMBO: 107, 13
19-25 WERURWE 2012
Dutambire Yehova ibitambo tubigiranye ubugingo bwacu bwose
IPAJI YA 21 • INDIRIMBO: 66, 56
26 WERURWE 2012–1 MATA 2012
Abatambyi n’abami bazahesha abantu bose imigisha
IPAJI YA 26 • INDIRIMBO: 60, 102
INTEGO Y’IBICE BYO KWIGWA
IGICE CYO KWIGWA CYA 1 IPAJI YA 4-8
Iki gice kigaragaza ukuntu Abakristo b’imitima itaryarya buri gihe bagiye bashaka kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana. Kigaragaza isomo ry’umwaka wa 2012.
IGICE CYO KWIGWA CYA 2 IPAJI YA 9-13
Iki gice kigaragaza amasomo atatu arebana no gukomeza kuba maso dushobora kuvana ku ntumwa n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Kizatuma turushaho kwiyemeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye.
IGICE CYO KWIGWA CYA 3 N’ICYA 4 IPAJI YA 16-25
Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli bo mu gihe cya kera gutambira Yehova ibitambo mu bihe bimwe na bimwe. Abakristo ntibagitwarwa n’Amategeko. Icyakora, nk’uko ibi bice biri bubigaragaze, amahame yari akubiye mu Mategeko ya Mose aduha amasomo ku birebana n’umutima ushimira Yehova aba yiteze ko abamusenga muri iki gihe bagaragaza.
IGICE CYO KWIGWA CYA 5 IPAJI YA 26-30
Ikintu abantu bakeneye cyane kurusha ibindi ni ukwiyunga n’Imana. Iki gice kiri busuzume ukuntu abatambyi n’abami bazatuma ubwo bwiyunge bushoboka, kandi kitwereke imigisha bizaduhesha.
IBINDI
3 RWOSE IYI NI IGAZETI YO KWIGWA!
15 ICYO WAKORA KUGIRA NGO KWIYIGISHA BIRUSHEHO KUGUSHIMISHA NO KUKUGIRIRA AKAMARO
KU GIFUBIKO: isoko riri ku muhanda w’i San Cristóbal de las Casas muri Megizike. Umugabo n’umugore we b’abapayiniya bize ururimi rw’igitsotsili babwiriza umuryango wa ba kavukire
MEGIZIKE
ABATURAGE
108.782.804
ABABWIRIZA
710.454
UMURIMO W’UBUHINDUZI
Indimi 30 zivugwa na ba kavukire