Kuki intambara n’urugomo bikomeje kubaho?
Bibiliya isobanura igitera intambara n’urugomo n’impamvu bikomeje kubaho.
ICYAHA
Imana yaremye ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, mu ishusho yayo (Intangiriro 1:27). Ibyo bisobanura ko kugaragaza imico y’Imana, urugero nk’amahoro n’urukundo, byari kuborohera (1 Abakorinto 14:33; 1 Yohana 4:8). Icyakora Adamu na Eva baje gusuzugura Imana, maze bakora icyaha. Iyo ni yo mpamvu twese dukora icyaha kandi tugapfa (Abaroma 5:12). Kubera icyaha twakomoye ku babyeyi bacu ba mbere, akenshi dutekereza ibintu bibi, kandi kigatuma abantu benshi bakora ibikorwa by’urugomo.—Intangiriro 6:5; Mariko 7:21, 22.
UBUTEGETSI BW’ABANTU
Igihe Imana yaturemaga, ntiyaduhaye ubushobozi bwo kwiyobora. Bibiliya iravuga iti: ‘Umuntu ntafite ubushobozi bwo kuyobora intambwe ze’ (Yeremiya 10:23). Iyo ni yo mpamvu ubutegetsi bw’abantu, budashobora gukuraho burundu intambara n’urugomo.
SATANI N’ABADAYIMONI BE
Bibiliya ivuga ko “isi yose itegekwa na Satani” (1 Yohana 5:19). Nanone Bibiliya igaragaza ko Satani ari umwicanyi (Yohana 8:44). We n’abadayimoni be, batuma abantu bateza intambara, bagakora n’ibikorwa by’urugomo.—Ibyahishuwe 12:9, 12.
Twe nta bushobozi dufite bwo gukuraho ibitera intambara n’urugomo, ariko Imana yo ubwo bushobozi irabufite