Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
129 Isirayeli nivuge iti:
“Bandwanyije kuva nkiri muto.”+
4 Ariko Yehova arakiranuka.+
Yankijije abantu babi bankandamizaga.+
5 Abanga Siyoni bose,
Bazakorwa n’isoni basubire inyuma bamwaye.+
6 Bazaba nk’ibyatsi bimera hejuru y’igisenge cy’inzu,
Byuma na mbere y’uko babirandura.
7 Biba ari bike cyane ku buryo n’ubirandura atabyuzuza mu kiganza cye,
Cyangwa ngo uhambira ibyaranduwe abyuzuze mu maboko ye.
8 Abahanyura ntibazavuga bati:
“Yehova nabahe umugisha.
Tubasabiye umugisha mu izina rya Yehova.”