-
Gutegeka kwa Kabiri 33:13-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Yabwiye Yozefu ati:+
“Yehova ahe umugisha igihugu cye,+
Umugisha w’ibyiza kurusha ibindi byo mu ijuru,
Uw’ikime n’uw’amazi aturuka munsi y’ubutaka,+
14 Amuhe n’ibyiza kurusha ibindi by’izuba,
Ibyiza kurusha ibindi byera buri kwezi,+
15 Ibyiza kurusha ibindi byo mu misozi ya kera,*+
Ibyiza kurusha ibindi byo mu dusozi duhoraho iteka,
16 Amuhe n’ibyiza kurusha ibindi byo mu isi n’ubutunzi bwayo.+
Uwigaragarije mu gihuru cy’amahwa amwishimire.+
Iyo migisha izaze kuri Yozefu,
Ibe ku mutwe w’uwatoranyijwe mu bavandimwe be.+
17 Afite icyubahiro nk’icy’ikimasa cyavutse mbere,
Amahembe ye ni nk’ay’ikimasa cyo mu gasozi.
Azayicisha abantu bo mu bihugu,
Ibihugu byose kugera ku mpera y’isi.
Ayo mahembe ni ibihumbi byinshi by’Abefurayimu,+
Ni ibihumbi by’Abamanase.”
-