-
Intangiriro 24:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Aravuga ati: “Ndi umugaragu wa Aburahamu.+
-
-
Intangiriro 24:37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 None databuja yarandahije ati: ‘ntuzashakire umuhungu wanjye umugore mu bakobwa b’Abanyakanani bo muri iki gihugu ntuyemo.+
-
-
Kuva 34:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Uramenye ntuzagirane isezerano n’abaturage bo muri icyo gihugu, kuko igihe bazaba bakora icyaha basenga imana zabo* banazitambira ibitambo,+ hatazabura umuntu ugutumira maze ukarya ku gitambo cye.+ 16 Ibyo bizatuma abahungu bawe+ ubasabira abakobwa babo, kandi kuko abakobwa babo batazabura gusenga imana zabo, bazatuma abahungu bawe na bo basenga imana zabo.+
-
-
1 Abami 11:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Umwami Salomo yakunze abandi bagore bo mu bindi bihugu benshi,+ biyongeraga ku mukobwa wa Farawo.+ Yashatse Abamowabukazi,+ Abamonikazi,+ Abedomukazi, Abasidonikazi+ n’Abahetikazi.+ 2 Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Ntimuzifatanye na bo* kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko byanze bikunze bazahindura umutima wanyu mugakorera imana zabo.”+ Ariko abagore bo muri ibyo bihugu ni bo Salomo yifatanyije na bo kandi arabakunda. 3 Salomo yari afite abagore 700 b’abanyacyubahiro n’inshoreke 300 kandi abo bagore bagiye bamuyobya buhoro buhoro.
-