-
Kuva 35:5-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 ‘Muhe Yehova impano mukuye mu byo mutunze.+ Umuntu wese wifuza gutanga abikuye ku mutima+ azanire Yehova impano ya zahabu, ifeza, umuringa, 6 ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene,+ 7 impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, 8 amavuta y’amatara n’amavuta ahumura yo kuvangwa n’amavuta yera akanavangwa n’umubavu uhumura neza,+ 9 amabuye ya onigisi n’amabuye yo gushyira kuri efodi+ no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza.+
-