15 “Uzabohe n’igitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza,+ bikorwe n’umuhanga wo gufuma. Uzakibohe nk’uko waboshye efodi, ukoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+