-
Kuva 7:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Abanyegiputa bazamenya rwose ko ndi Yehova+ igihe nzakoresha imbaraga zanjye nkarwanya Egiputa kandi nzakura Abisirayeli hagati yabo.”
-
-
Kuva 9:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ubu mba narakoresheje imbaraga zanjye nkaguteza icyorezo wowe n’abantu bawe, nkabamara ku isi. 16 Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.+
-