-
Kuva 7:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Yehova aravuze ati: “Iki ni cyo kiri bukumenyeshe ko ndi Yehova.+ Dore iyi nkoni mfite ngiye kuyikubitisha amazi yo mu Ruzi rwa Nili maze ahinduke amaraso.
-
-
Kuva 8:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Mose abwira Farawo ati: “Ngaho noneho mbwira igihe nzinginga ngusabira wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo ibikeri bikuveho, bive no mu mazu yawe. Mu Ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.” 10 Aramubwira ati: “Ni ejo.” Mose aramusubiza ati: “Bizaba nk’uko ubivuze kugira ngo umenye ko nta wundi uhwanye na Yehova Imana yacu.+
-
-
Kuva 9:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Mose aramubwira ati: “Nimara gusohoka mu mujyi, ndahita ndambura amaboko nsenge Yehova. Inkuba zirahagarara kandi n’urubura ntirukomeza kugwa kugira ngo umenye ko isi ari iya Yehova.+
-