-
Kuva 7:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Abanyegiputa bazamenya rwose ko ndi Yehova+ igihe nzakoresha imbaraga zanjye nkarwanya Egiputa kandi nzakura Abisirayeli hagati yabo.”
-
-
Kuva 7:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Yehova aravuze ati: “Iki ni cyo kiri bukumenyeshe ko ndi Yehova.+ Dore iyi nkoni mfite ngiye kuyikubitisha amazi yo mu Ruzi rwa Nili maze ahinduke amaraso.
-
-
Kuva 8:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Mose abwira Farawo ati: “Ngaho noneho mbwira igihe nzinginga ngusabira wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo ibikeri bikuveho, bive no mu mazu yawe. Mu Ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.” 10 Aramubwira ati: “Ni ejo.” Mose aramusubiza ati: “Bizaba nk’uko ubivuze kugira ngo umenye ko nta wundi uhwanye na Yehova Imana yacu.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 10:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Dore ijuru ni irya Yehova Imana yanyu, ndetse ijuru risumba ayandi n’isi n’ibiyirimo byose ni ibye.+
-
-
Zab. 24:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Isi n’ibiyiriho byose ni ibya Yehova.+
Ubutaka n’ababutuyeho na byo ni ibye.
-