-
Kuva 7:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Abanyegiputa bazamenya rwose ko ndi Yehova+ igihe nzakoresha imbaraga zanjye nkarwanya Egiputa kandi nzakura Abisirayeli hagati yabo.”
-
-
Kuva 8:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Mose abwira Farawo ati: “Ngaho noneho mbwira igihe nzinginga ngusabira wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo ibikeri bikuveho, bive no mu mazu yawe. Mu Ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.” 10 Aramubwira ati: “Ni ejo.” Mose aramusubiza ati: “Bizaba nk’uko ubivuze kugira ngo umenye ko nta wundi uhwanye na Yehova Imana yacu.+
-
-
Kuva 9:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Mose aramubwira ati: “Nimara gusohoka mu mujyi, ndahita ndambura amaboko nsenge Yehova. Inkuba zirahagarara kandi n’urubura ntirukomeza kugwa kugira ngo umenye ko isi ari iya Yehova.+
-