ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 7:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Abanyegiputa bazamenya rwose ko ndi Yehova+ igihe nzakoresha imbaraga zanjye nkarwanya Egiputa kandi nzakura Abisirayeli hagati yabo.”

  • Kuva 8:9, 10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nuko Mose abwira Farawo ati: “Ngaho noneho mbwira igihe nzinginga ngusabira wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo ibikeri bikuveho, bive no mu mazu yawe. Mu Ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.” 10 Aramubwira ati: “Ni ejo.” Mose aramusubiza ati: “Bizaba nk’uko ubivuze kugira ngo umenye ko nta wundi uhwanye na Yehova Imana yacu.+

  • Kuva 8:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 kandi uwo munsi akarere k’i Gosheni abantu banjye batuyemo nzagatandukanya n’ahandi, ku buryo nta sazi n’imwe muri izo izagerayo,+ kugira ngo umenye ko njyewe Yehova ndi muri iki gihugu.+

  • Kuva 9:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Mose aramubwira ati: “Nimara gusohoka mu mujyi, ndahita ndambura amaboko nsenge Yehova. Inkuba zirahagarara kandi n’urubura ntirukomeza kugwa kugira ngo umenye ko isi ari iya Yehova.+

  • Kuva 14:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Nzareka Farawo yange kumva*+ kandi azabakurikira rwose ariko nzihesha icyubahiro binyuze kuri Farawo n’ingabo ze zose.+ Abanyegiputa bazamenya ko ndi Yehova.”+ Nuko Abisirayeli bakora ibyo bababwiye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze