-
Kuva 14:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Mose ahita arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja maze ahagana mu gitondo inyanja isubira mu mwanya wayo. Hagati aho, Abanyegiputa bahungaga amazi y’inyanja, ariko Yehova akabamanurira mu nyanja.+ 28 Nuko amazi agaruka mu mwanya wayo, arengera amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi bose bo mu ngabo za Farawo, bari bagiye mu nyanja bakurikiye Abisirayeli.+ Nta n’umwe muri bo warokotse.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Cyangwa hari abandi bantu Imana yagerageje gufata ngo ibagire abayo ikabakura mu kindi gihugu ikoresheje ibigeragezo, ibimenyetso, ibitangaza,+ intambara,+ ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye n’ibikorwa biteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa, namwe ubwanyu mubyirebera?
-