ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 24:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 “Uzafate ifu inoze uyikoremo imigati 12 ifite ishusho y’uruziga.* Buri mugati uzakorwe mu ifu ingana n’ibiro bibiri.* 6 Iyo migati uzayishyire imbere ya Yehova+ ku meza asize zahabu itavangiye, ugerekeranye itandatu ukwayo n’indi itandatu ukwayo.+

  • 1 Samweli 21:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Nuko umutambyi amuha imigati yejejwe,+ kuko nta yindi migati yari ihari uretse imigati igenewe Imana* yari yakuwe imbere ya Yehova uwo munsi, kugira ngo bayisimbuze imigati mishya.

  • 1 Ibyo ku Ngoma 9:32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Bamwe mu bavandimwe babo bakomoka kuri Kohati bari bashinzwe imigati igenewe Imana.*+ Bayikoraga kuri buri sabato.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 13:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Buri gitondo na buri mugoroba+ batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro, umwotsi wabyo ukazamuka, bagatwika n’imibavu ihumura neza.+ Imigati igenewe Imana*+ iri ku meza akozwe muri zahabu itavangiye kandi bacana amatara ari ku gitereko cy’amatara+ gikozwe muri zahabu buri mugoroba.+ Dusohoza inshingano Yehova Imana yacu yaduhaye, ariko mwe mwaramutaye.

  • Matayo 12:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Yinjiye mu nzu y’Imana maze we n’abo bari kumwe barya imigati igenewe Imana,*+ kandi amategeko ataramwemereraga kuyirya, kuko yaribwaga n’abatambyi bonyine.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze