-
Abalewi 3:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Kuri icyo gitambo gisangirwa, azafateho ibyo gutura Yehova+ ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga: Ibinure+ byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara, 4 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 5 Abahungu ba Aroni bazabitwikire ku gicaniro,* hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro kiri ku nkwi ziri ku muriro.+ Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+
-
-
Abalewi 7:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Bwira Abisirayeli uti: ‘umuntu uzajya atura Yehova igitambo gisangirwa, azajya azanira Yehova bimwe mu bice akuye kuri icyo gitambo gisangirwa.+ 30 Azazane mu biganza bye ibinure+ biri ku nyama yo mu gatuza bibe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Azabizane biri kumwe n’iyo nyama yo mu gatuza, abizunguze bibe ituro rizungurizwa*+ imbere ya Yehova. 31 Umutambyi azatwikire ibinure ku gicaniro,+ ariko inyama yo mu gatuza izaba iya Aroni n’abahungu be.+
-