-
Abaheburayo 9:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Iryo hema ryagaragazaga ibintu byasohoye muri iki gihe.+ Ibyo bigaragaza ko amaturo n’ibitambo bitangwa+ bidashobora gutuma umuntu akora umurimo wera, afite umutimanama ukeye.+ 10 Ahubwo bifitanye isano n’ibyokurya n’ibyokunywa no gukora imihango yo kweza* abantu n’ibintu.+ Ibyo byari ibintu by’umubiri byasabwaga n’amategeko,+ kandi byagombaga gukorwa kugeza igihe cyagenwe cyo gushyira ibintu mu buryo kigeze.
-
-
Abaheburayo 9:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Amaraso y’ihene n’ay’ibimasa+ n’ivu ry’inyana byaminjagirwaga ku babaga banduye byarabezaga, ku buryo Imana ibona ko ari abantu batanduye.+ 14 Ubwo rero, amaraso ya Kristo+ witanze akiha Imana atagira inenge ayobowe n’umwuka wera uhoraho iteka, yo azarushaho kutwezaho ibyaha,+ kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho umurimo wera.+
-