ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:3-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 “‘Nimukomeza gukurikiza amabwiriza yanjye kandi mukumvira amategeko yanjye, mukayubahiriza,+ 4 nzabaha imvura mu gihe cyayo,+ kandi ubutaka buzera cyane+ n’ibiti byo mu mirima byere imbuto. 5 Muzajya musarura imizabibu mutararangiza no guhura ibyeze ubushize. Nanone kandi, igihe cyo kubiba imbuto kizajya kigera mugisarura imizabibu. Muzarya muhage, mube mu gihugu cyanyu mufite umutekano.+ 6 Nzaha iki gihugu amahoro+ kandi muzaryama nta wubatera ubwoba.+ Inyamaswa z’inkazi nzazimara muri iki gihugu, kandi nta wuzabatera yitwaje inkota. 7 Muzirukana abanzi banyu kandi muzabicisha inkota. 8 Batanu muri mwe bazirukana 100, naho 100 muri mwe birukane 10.000, kandi muzicisha inkota abanzi banyu.+

      9 “‘Nzabaha umugisha mubyare abana kandi mube benshi.+ Nzasohoza isezerano nagiranye namwe.+ 10 Muzajya murya ibyo mwasaruye umwaka ushize, kandi ibyo mwasaruye kera muzajya mubisimbuza ibishya. 11 Nzashyira ihema ryanjye hagati muri mwe,+ kandi sinzabanga. 12 Nzabana namwe mbe Imana yanyu,+ namwe muzaba abantu banjye.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 “Nimwumvira Yehova Imana yanyu, mugakurikiza amategeko ye yose mbategeka uyu munsi, Yehova Imana yanyu azabashyira hejuru abarutishe abantu bo mu bindi bihugu byose byo ku isi.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze