-
Abacamanza 16:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Abategetsi b’Abafilisitiya barahura kugira ngo batambire imana yabo Dagoni+ igitambo kandi bishime, kuko bavugaga bati: “Noneho imana yacu yatumye dufata Samusoni umwanzi wacu!”
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 10:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+ 9 Bamwambuye ibyo yari afite, bamuca umutwe bafata n’intwaro ze maze bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize ibigirwamana byabo+ n’abaturage babo. 10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu y’imana yabo, umutwe we bawumanika ku nzu* ya Dagoni.+
-