ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 11:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nuko abantu bose bajya i Gilugali, bagezeyo bimikira Sawuli imbere ya Yehova. Batambira imbere ya Yehova ibitambo bisangirwa*+ maze Sawuli n’Abisirayeli bose bakora umunsi mukuru, barishima cyane.+

  • 1 Samweli 13:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Samweli abwira Sawuli ati: “Ibyo wakoze nta bwenge burimo. Ntiwumviye itegeko Yehova Imana yawe yagutegetse.+ Iyo uryumvira Yehova yari kuzatuma ubwami bwawe bukomeza gutegeka muri Isirayeli iteka ryose.

  • 1 Samweli 15:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Ariko Samweli abwira Sawuli ati: “Sinjyana nawe kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse kandi Yehova akaba adashaka ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.”+

  • 1 Samweli 28:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Hanyuma Sawuli abwira abagaragu be ati: “Nimunshakire umugore uzi gushika+ njye kugira icyo mubaza.” Abagaragu be baramubwira bati: “Muri Eni-dori hari umugore uzi gushika.”+

  • 1 Samweli 31:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza bakamfata bakanyica nabi.”* Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+

  • 2 Samweli 1:23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Sawuli na Yonatani+ bari abantu bakundwa* cyane,

      No mu rupfu rwabo ntibatandukanye.+

      Barihutaga kurusha kagoma,+

      Bari intwari kurusha intare.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze