ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 24:11, 12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Dawidi abyutse mu gitondo, Yehova avugisha umuhanuzi Gadi+ wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka, aramubwira ati: 12 “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 21:9, 10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Yehova avugisha umuhanuzi Gadi+ wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka,* aramubwira ati: 10 “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”

  • 1 Ibyo ku Ngoma 29:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 Ibyabaye ku Mwami Dawidi, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe mu magambo ya Samweli wamenyaga ibyo Imana ishaka,* mu magambo y’umuhanuzi Natani+ no mu magambo ya Gadi+ wamenyaga ibyo Imana ishaka.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 29:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Hagati aho umwami yari yategetse Abalewi guhagarara ku nzu ya Yehova bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibyuma by’umuziki bifite imirya n’inanga,+ nk’uko byategetswe na Dawidi+ na Gadi+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* akabimenyesha umwami hamwe n’umuhanuzi Natani,+ kuko Yehova ari we watanze iryo tegeko akoresheje abahanuzi be.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze