ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 17:16-22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati: “Yehova Mana, nkanjye ndi nde kandi se umuryango wanjye wo ni iki ku buryo wankorera ibyiza bingana bitya?+ 17 Mana, ubonye ko ibyo bidahagije, unavuga ibizaba ku muryango wanjye mu gihe kizaza?+ Yehova Mana, wamfashe nk’umunyacyubahiro. 18 Njye umugaragu wawe Dawidi nta cyo narenza ku cyubahiro cyose umpaye, kuko ari wowe unzi neza.+ 19 Yehova, wakoze ibyo bintu byose bikomeye ubikoreye umugaragu wawe nk’uko ijambo ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe ugaragaza ko ukomeye.+ 20 Yehova, nta wundi umeze nkawe+ kandi ni wowe Mana yonyine;+ ibintu byose twumvise bituma tubyemera. 21 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Wowe Mana y’ukuri warabakijije ubagira abantu bawe.+ Watumye izina ryawe rimenyekana, ubakorera ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba.+ Wirukanye abatuye ibihugu kugira ngo ubituzemo abantu bawe,+ abo wicunguriye ukabavana muri Egiputa. 22 Witoranyirije Abisirayeli ubagira abawe iteka ryose+ kandi wowe Yehova, wabaye Imana yabo.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze