-
2 Samweli 7:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Umwami Dawidi abyumvise arinjira yicara imbere ya Yehova, aravuga ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, nkanjye ndi nde? Kandi se umuryango wanjye ni iki ku buryo wankorera ibyiza bingana bitya?+ 19 Mwami w’Ikirenga Yehova, ubonye ko ibyo bidahagije, unavuga ibizaba ku muryango wanjye mu gihe kizaza? Yehova Mwami w’Ikirenga, ibi nta wushobora kubihindura.* 20 Mwami w’Ikirenga Yehova, njye umugaragu wawe Dawidi nta cyo narenzaho, kuko ari wowe unzi neza.+
-