-
Yoweli 2:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Aho guca imyenda yanyu gusa,+
Ahubwo nimugaragaze ko mwihannye by’ukuri.+ Nimugarukire Yehova Imana yanyu,
Kuko agira impuhwe n’imbabazi, atinda kurakara+ kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.+
Azisubiraho, areke guteza ibyago abantu be.
14 Ni nde wamenya niba atazisubiraho+
Maze akabaha umugisha uhagije,
Bityo mukabona ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi mutura Yehova Imana yanyu?
-
-
Amosi 5:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Ahari Yehova Imana nyiri ingabo
Yazagirira imbabazi abasigaye ba Yozefu.’+
-
-
Yona 3:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Abantu bose nibambare imyenda y’akababaro ndetse bayishyire no ku matungo. Abantu batakambire Imana cyane kandi bisubireho bareke ibikorwa bibi, bareke n’ibikorwa by’urugomo bakora. 9 Nta wamenya, wenda Imana y’ukuri yakwisubiraho, ikareka kuturakarira cyane maze ntiturimbuke!”
-