-
1 Abami 9:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ bari barasigaye bose ariko atari Abisirayeli,+ 21 ni ukuvuga abari barabakomotseho bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura, Salomo yabagize abacakara, bakora imirimo y’agahato kugeza n’uyu munsi.*+ 22 Nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu.+ Ahubwo bari abasirikare be, abakozi be, abayobozi bo mu gihugu cye, abakuru b’ingabo ze, abayobozi b’abagendera ku magare ye y’intambara n’ab’abagendera ku mafarashi ye.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 8:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ bari barasigaye bose ariko atari Abisirayeli,+ 8 ni ukuvuga abari barabakomotseho bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batarimbuye,+ Salomo yabagize abacakara bakora imirimo y’agahato kugeza n’uyu munsi.*+ 9 Icyakora nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu wo gukora imirimo ye,+ ahubwo bari abasirikare be, abayobozi bakuru b’ingabo ze, abayobozi b’abagendera ku magare ye y’intambara n’abayobozi b’abagendera ku mafarashi ye.+
-