-
1 Samweli 9:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Hari umugabo wo mu muryango wa Benyamini+ witwaga Kishi,+ umuhungu wa Abiyeli, umuhungu wa Serori, umuhungu wa Bekorati, umuhungu wa Afiya. Uwo mugabo Kishi, yari akize cyane. 2 Yari afite umuhungu witwaga Sawuli.+ Uwo musore yari mwiza cyane kandi muri Isirayeli hose nta wundi wari mwiza nka we. Yari muremure cyane ku buryo uwasumbaga abandi yamugeraga ku rutugu.
-