-
Esiteri 7:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Kuko njye na bene wacu twagurishijwe+ kugira ngo batwice batumare.+ Iyo tuza kugurishwa ngo tube abagaragu n’abaja, nari kwicecekera. Ariko ntibikwiriye ko ibyo byago bibaho kuko byagira ingaruka no ku mwami.”
5 Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati: “Uwo ni nde? Uwo muntu watinyutse gukora ikintu nk’icyo ari he?” 6 Esiteri aramusubiza ati: “Uwo mwanzi uturwanya, ni uyu mugome Hamani.”
Nuko Hamani agirira ubwoba bwinshi imbere y’umwami n’umwamikazi.
-