-
Gutegeka kwa Kabiri 4:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Cyangwa hari abandi bantu Imana yagerageje gufata ngo ibagire abayo ikabakura mu kindi gihugu ikoresheje ibigeragezo, ibimenyetso, ibitangaza,+ intambara,+ ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye n’ibikorwa biteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa, namwe ubwanyu mubyirebera?
-
-
Zab. 105:27-36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Amazi y’Abanyegiputa yayahinduye amaraso,
Yica amafi yabo.+
30 Igihugu cyabo cyuzuye ibikeri,+
Byuzura no mu byumba by’ibwami.
32 Aho kugusha imvura yagushije urubura,
Kandi yohereza imirabyo mu gihugu cyabo.+
33 Yangije imizabibu n’imitini yabo,
Kandi ivunagura ibiti byo mu gihugu cyabo.
34 Yahamagaye inzige ziraza,
Haza inzige nyinshi cyane.+
35 Zariye ibimera byose byo mu gihugu cyabo,
Zirya ibyari byeze ku butaka bwabo byose.
36 Yishe abana bose b’imfura bo mu gihugu cyabo,+
Abo ubushobozi bwabo bwo kubyara bwatangiriyeho.
-