ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 12:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Ntimugakorere ibyo bintu Yehova Imana yanyu, kuko ibintu byose bakorera imana zabo Yehova abyanga cyane. Bahora batwika abahungu babo n’abakobwa babo babatura imana zabo.+

  • 2 Abami 16:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Peka umuhungu wa Remaliya, Ahazi+ umuhungu wa Yotamu umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi.

  • 2 Abami 16:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yakoze ibibi nk’iby’abami ba Isirayeli,+ anatwika umuhungu we,+ akora n’ibindi bintu by’amahano byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.

  • 2 Abami 17:17, 18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nanone batwikaga abahungu babo n’abakobwa babo,+ bagakora ibikorwa by’ubupfumu+ n’ibikorwa byo kuraguza kandi bari bariyemeje* gukora ibyo Yehova yanga kugira ngo bamurakaze.

      18 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane arabanga.+ Yabirukanye muri icyo gihugu ntiyemera ko hagira n’umwe usigara, uretse abo mu muryango wa Yuda.

  • Yeremiya 7:30, 31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Yehova aravuga ati: ‘abantu bo mu Buyuda, bakoze ibyo nanga. Bashyize ibigirwamana byabo biteye iseseme mu nzu yitirirwa izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+ 31 Bubatse ahantu hirengeye i Tofeti mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bahatwikire abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi ntigeze ntekereza.’*+

  • 1 Abakorinto 10:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Oya, si cyo nshatse kuvuga. Ahubwo nshatse kuvuga ko ibyo abantu batazi Imana batambaho ibitambo, batabitambira Imana ahubwo babitambira abadayimoni,+ kandi sinshaka ko musangira n’abadayimoni.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze