-
Umubwiriza 2:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ni yo mpamvu nanze imirimo yose iruhije nakoranye umwete kuri iyi si,+ kubera ko ibyo naruhiye byose nzabisigira umuntu uzaza nyuma yanjye.+ 19 Kandi se uwo muntu uzaza nyuma yanjye, ni nde wamenya niba azaba umunyabwenge cyangwa umuswa?+ Nyamara azagenzura ibintu byose naruhiye byo kuri iyi si kandi nkabikorana ubwenge. Ibyo na byo ni ubusa.
-
-
Umubwiriza 4:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Habaho umuntu uba ari wenyine adafite mugenzi we, ntagire umwana cyangwa umuvandimwe. Nyamara ugasanga imirimo yose akorana umwete itagira iherezo kandi agahora ararikiye ubutunzi.+ Ariko se, nta nubwo ajya yibaza ati: “Ibi byose nkorana umwete nkiyima ibyiza,+ mba nduhira nde?” Ibyo na byo ni ubusa, ni imirimo itera imiruho.+
-
-
Luka 12:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Hanyuma nzibwira nti: “mbitse ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi. Reka mererwe neza, ndye, nywe, kandi nezerwe.”’ 20 Ariko Imana iramubwira iti: ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro uri bupfe. None se ibyo wabitse bizaba ibya nde?’+
-