-
Zab. 39:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ni ukuri umuntu amara igihe gito nk’igicucu bugamamo izuba.
Akubita hirya no hino ariko nta cyo ageraho.
Arundanya ibintu atazi uzabisigarana.+
-
-
Imigani 23:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ntukirushye ushaka ubutunzi.+
Jya ureka kubushaka ahubwo ugaragaze ubwenge.
-
-
Luka 12:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Hanyuma nzibwira nti: “mbitse ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi. Reka mererwe neza, ndye, nywe, kandi nezerwe.”’ 20 Ariko Imana iramubwira iti: ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro uri bupfe. None se ibyo wabitse bizaba ibya nde?’+
-