-
Umubwiriza 2:4-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nakoze imirimo ikomeye.+ Niyubakiye amazu+ kandi niterera imizabibu.+ 5 Nitunganyirije imirima n’ubusitani, nteramo ibiti by’imbuto by’amoko yose. 6 Nacukuye ibidendezi by’amazi kugira ngo njye nuhira ibiti bikiri bito. 7 Nagize abagaragu n’abaja+ kandi hari n’abagaragu bavukiye mu rugo rwanjye. Nanone nagize amatungo menshi.+ Nagize inka nyinshi n’imikumbi myinshi, ndusha abantu bose babaye i Yerusalemu mbere yanjye. 8 Nanone nashatse ifeza na zahabu byinshi,+ ni ukuvuga ubutunzi nahabwaga n’abami n’ubwaturukaga mu ntara.+ Nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibindi byose bishimisha abantu, mbona umugore, ndetse mbona benshi.
-