-
Imigani 6:6-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Wa munebwe we,+ sanga ikimonyo,
Witegereze uko gikora maze ube umunyabwenge.
7 Nubwo kitagira umuyobozi, umutware cyangwa umutegetsi,
8 Gitegura ibyokurya byacyo mu mpeshyi,+
Kandi kigakusanya ibyokurya byacyo mu gihe cyo gusarura imyaka.
9 Wa munebwe we, uzaryamira ugeze ryari?
Uzakanguka ryari?
10 Uba wibwira uti: “Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,
Nipfumbate ho gato nduhuke.”+
11 Ariko ubukene buzagutera bugutunguye nk’umujura,
N’ubutindi bugutere bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+
-
-
Imigani 19:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Umunebwe akoza intoki mu byokurya,
Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira.+
-