ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Igihe abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mujyi, uwo mwami yarawuteye.

  • 2 Abami 24:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze.

  • 2 Abami 25:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Abakaludaya bamenagura inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa,+ byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+

  • Daniyeli 1:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 1 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+ 2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze