ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 25:9-11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu* y’umwami+ n’amazu yose y’i Yerusalemu.+ Nanone amazu y’abantu bakomeye yose yarayatwitse.+ 10 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarinda umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu zose.+ 11 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami w’i Babuloni, yajyanye ku ngufu abantu bari basigaye mu mujyi n’abari baratorotse bagahungira ku mwami w’i Babuloni n’abandi baturage.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Yatwitse inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya urukuta rw’i Yerusalemu,+ atwika n’iminara yaho yose ikomeye kandi arimbura ibintu byose by’agaciro.+

  • Nehemiya 1:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Na bo baransubiza bati: “Abavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu, bakaba bari mu ntara y’u Buyuda, babayeho nabi kandi barasuzugurwa.+ Inkuta za Yerusalemu zarasenyutse+ kandi amarembo yayo yarahiye ashiraho.”+

  • Yeremiya 52:13-15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu. Nanone amazu manini na yo yarayatwitse. 14 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarindaga umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu.+

      15 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami, yajyanye ku ngufu bamwe mu bantu baciriritse n’abantu bari basigaye mu mujyi. Nanone yafashe abari baratorotse bagasanga umwami w’i Babuloni n’abakozi b’abahanga bari barasigaye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze