-
Yeremiya 43:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ngiye gutumaho Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye.+ Nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe kandi azubaka ihema rye ry’abami.+ 11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara gikomeye, azicwa n’icyo cyorezo, uzaba akwiriye kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwa ku ngufu kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota, azicwa n’inkota.+
-