-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-
-
Yeremiya 7:24-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi,+ ahubwo bakomeje gukurikiza imigambi yabo mibi,* bayoborwa n’imitima yabo mibi itumva+ kandi basubira inyuma aho kujya imbere, 25 uhereye umunsi ba sogokuruza banyu baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.+ Ni yo mpamvu nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabohereza buri munsi kandi nkabikora kenshi.*+ 26 Ariko banze kunyumva kandi ntibantega amatwi.+ Bakomeje kwanga kumva,* kandi bakora ibibi birenze ibyo ba sekuruza bakoze.
-
-
Yeremiya 35:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabatuma kenshi*+ nkababwira nti: ‘ndabinginze buri wese niyisubireho areke imyifatire ye mibi+ maze akore ibyiza. Ntimukumvire izindi mana kandi ntimukazikorere. Icyo gihe, ni bwo muzakomeza gutura muri iki gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu.’+ Ariko mwanze kunyumvira kandi ntimwantega amatwi.
-