-
Yosuwa 23:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ubu rero mugomba kuba intwari cyane kugira ngo mukurikize ibintu byose byanditswe mu gitabo cy’Amategeko+ ya Mose, mukirinda kuyica,+ 7 mwirinda kwifatanya n’abantu basigaye bo muri ibyo bihugu.+ Ntimuzavuge amazina y’imana zabo,+ ntimuzarahire mu mazina yazo, ntimuzazikorere cyangwa ngo muzunamire.+
-
-
Yeremiya 2:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ese hari igihugu cyigeze kugurana imana zacyo ibitari imana nyazo?
Nyamara abantu banjye baguranye ikuzo ryanjye ibintu bidafite akamaro.+
-
-
Yeremiya 12:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Nibiga kubaho nk’uko abantu banjye babaho, bakiga no kurahira mu izina ryanjye bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova!,’ nk’uko bigishije abantu banjye kurahira mu izina rya Bayali, icyo gihe bazahabwa umwanya mu bantu banjye.
-