-
Gutegeka kwa Kabiri 29:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ibyo bizatuma bo n’abantu bo mu bihugu byose bibaza bati: ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bigeze aha?’ 25 Hanyuma bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova+ Imana ya ba sekuruza, iryo yagiranye na bo igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Iyi nzu izahinduka amatongo. Abantu bose bazajya bayinyuraho bayirebe bumiwe,+ bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 22 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova+ Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa+ maze bakayoboka izindi mana, bakazunamira kandi bakazikorera.+ Ni yo mpamvu yabateje ibi byago byose.’”+
-