ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Nanone nimureba mu kirere mukabona izuba, ukwezi n’inyenyeri, ni ukuvuga ibintu byose byo mu ijuru, ntibizabashuke ngo mubyunamire mubikorere,+ kuko Yehova Imana yanyu yabihaye abantu bose bo ku isi.

  • 2 Abami 17:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Baretse amategeko yose ya Yehova Imana yabo, bicurira ibishushanyo* by’ibimasa bibiri,+ n’inkingi y’igiti* yo gusenga+ kandi bunamira ingabo zose zo mu kirere*+ bakorera na Bayali.+

  • 2 Abami 21:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Manase+ yabaye umwami afite imyaka 12, amara imyaka 55 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Hefusiba.

  • 2 Abami 21:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yongeye kubaka ahantu hirengeye papa we Hezekiya yari yarashenye.+ Yubakiye Bayali ibicaniro, ashinga inkingi y’igiti*+ yo gusenga, akora nk’ibyo Ahabu umwami wa Isirayeli yari yarakoze.+ Nanone, yunamiye ingabo zose zo mu kirere* aranazikorera.+

  • Yeremiya 19:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda, ni ukuvuga amazu yose afite ibisenge batambiyeho ibitambo bigenewe ingabo zose zo mu kirere,+ n’aho basukiye izindi mana ituro ry’ibyokunywa,+ bizamera nk’i Tofeti+ kandi bizaba bihumanye.’”

  • Ezekiyeli 8:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Anjyana mu rugo rw’imbere rw’inzu ya Yehova.+ Aho ku muryango w’urusengero rw’inzu ya Yehova, hagati y’ibaraza n’igicaniro, hari abagabo nka 25 bateye umugongo urusengero rwa Yehova bareba iburasirazuba. Bari bunamiye izuba, bareba iburasirazuba.+

  • Zefaniya 1:4, 5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 “Nzahana abantu b’u Buyuda

      N’abaturage bose b’i Yerusalemu,

      Kandi aha hantu nzahakura ibintu byose byibutsa abantu Bayali.+

      Nanone nzakuraho ibintu byose bituma abantu bibuka imana zo mu bindi bihugu kandi ndimbure n’abatambyi bazo.+

       5 Nzarimbura abasenga izuba, ukwezi n’inyenyeri bari ku bisenge byabo by’amazu,+

      Ndimbure n’abapfukama bagakoza imitwe ku butaka, bakarahira ko batazahemukira Yehova,+

      Ariko barangiza bakarahira ko batazahemukira n’ikigirwamana cyitwa Malikamu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze