ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Namwe nzabatatanyiriza mu bihugu byinshi+ kandi ntume abanzi banyu babarwanya babicishe inkota.+ Igihugu cyanyu kizabura abagituramo,+ n’imijyi yanyu ihinduke amatongo.

  • 2 Abami 24:14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Yajyanye ku ngufu abaturage bose b’i Yerusalemu, abanyacyubahiro baho bose,+ abarwanyi b’intwari bose, abanyabukorikori bose n’abakoraga ibintu mu byuma.*+ Yatwaye ku ngufu abantu 10.000, ku buryo nta muntu n’umwe yasize, uretse abari bakennye cyane.+ 15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu.

  • 2 Abami 25:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Umwami w’i Babuloni yabiciye i Ribula mu gihugu cy’i Hamati.+ Uko ni ko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo ku ngufu.+

  • Yeremiya 39:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nebuzaradani+ wayoboraga abarindaga umwami, yafashe abaturage bari barasigaye mu mujyi n’abari baragiye ku ruhande rwe n’abandi bose bari basigaye, abajyana i Babuloni ku ngufu.

  • Yeremiya 52:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Umwami w’i Babuloni yabiciye i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati. Uko ni ko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo ku ngufu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze