ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 2:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Yehova ashobora gutuma umuntu akena no gutuma umuntu akira,+

      Ashobora gucisha abantu bugufi no kubashyira hejuru.+

       8 Akura uworoheje mu mukungugu,

      Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,*+

      Akabicaranya n’abatware,

      Akabaha intebe y’icyubahiro.

      Fondasiyo z’isi* ziri mu maboko ya Yehova+

      Kandi ni zo yashyizeho isi.

  • Yobu 34:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Irimbura abakomeye itiriwe ikora iperereza,

      Maze mu mwanya wabo igashyiraho abandi.+

  • Yeremiya 27:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 ‘ni njye waremye isi n’abantu n’inyamaswa zo ku isi, nkoresheje imbaraga zanjye nyinshi n’ukuboko kwanjye kurambuye; kandi nabihaye uwo nshaka.*+

  • Ezekiyeli 21:26, 27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kuramo igitambaro uzingira ku mutwe, ukuremo n’ikamba.+ Ntibizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe.+ Shyira hejuru uri hasi+ n’uri hejuru umushyire hasi.+ 27 Nzaririmbura, nzaririmbura, nzaririmbura! Rizakomeza kubera aho ridafite nyiraryo,+ kugeza igihe urifitiye uburenganzira azazira nkarimuha.’+

  • Daniyeli 2:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Ihindura ibihe,+

      Igakuraho abami igashyiraho abandi+

      Kandi iha abanyabwenge ubwenge, igaha ubumenyi abafite ubushishozi.+

  • Daniyeli 7:13, 14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Luka 1:32, 33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Uwo mwana azaba umuntu ukomeye.+ Azitwa Umwana w’Isumbabyose,+ kandi Yehova Imana azamuha ubwami bwa sekuruza Dawidi.+ 33 Azaba Umwami ategeke abakomoka kuri Yakobo iteka ryose, kandi Ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze