-
Matayo 19:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’Ubwami y’icyubahiro, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’Ubwami 12, mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli.+
-
-
Ibyahishuwe 5:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko baririmba indirimbo nshya+ bavuga bati: “Ukwiriye gufata umuzingo no gukuraho kashe ziwuriho, kuko wishwe, ugacungura abantu ukoresheje amaraso yawe kugira ngo bakorere Imana.+ Wabavanye mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’ibihugu byose,+ 10 ubahindura abami+ n’abatambyi b’Imana yacu,+ kandi bazategeka+ isi.”
-