-
Yesaya 14:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Yewe Bufilisitiya we, ntihagire n’umwe wishima,
Bitewe n’uko inkoni yagukubitaga yavunitse.
-
-
Ezekiyeli 25:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “ngiye kurambura ukuboko kwanjye mpane Abafilisitiya+ kandi nzatsemba Abakereti,+ ndimbure n’abaturage basigaye ku nkombe y’inyanja.+ 17 Nzabakorera ibikorwa bikomeye byo kwihorera, mbahe ibihano bikomeye. Igihe nzihorera bazamenya ko ndi Yehova.”’”
-
-
Zefaniya 2:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Muzahura n’ibibazo bikomeye, mwebwe mukomoka i Kereti,+ mukaba mutuye hafi y’inyanja.
Ijambo rya Yehova rirabibasiye.
Kanani we, wa gihugu cy’Abafilisitiya we, nawe nzakurimbura,
Ku buryo nta muturage uzasigara.
-
-
Zekariya 9:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abana bavutse ku babyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bazatura muri Ashidodi,
Kandi nzatuma ubwibone bw’Abafilisitiya bushira.+
-