-
Matayo 3:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Igihe kimwe Yohana+ Umubatiza yabwirije+ mu butayu bwa Yudaya 2 avuga ati: “Nimwihane, kuko Ubwami bwo mu ijuru buri hafi kuza.”+ 3 Nanone Yohana ni we umuhanuzi Yesaya+ yari yarahanuye avuga ati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu agira ati: ‘nimutegurire Yehova inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+
-
-
Matayo 11:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira!’+
-
-
Mariko 1:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya handitswe ngo: “(Dore ngiye kohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izagutegurira inzira.)+ 3 Hari umuntu uvuga cyane ari mu butayu, agira ati: ‘nimutegurire Yehova* inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+ 4 Yohana Umubatiza yaje mu butayu, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+
-