ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 12:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Ku munsi wa mbere, muzahurire hamwe musenge Imana no ku munsi wa karindwi muzabigenze mutyo. Ntimukagire umurimo mukora muri iyo minsi,+ uretse gutegura ibyo buri muntu wese arya.

  • Gutegeka kwa Kabiri 23:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 “Nihagira ujya mu myaka yo mu murima wa mugenzi we, ajye acisha intoki amahundo yeze, ariko azirinde gutemesha umuhoro imyaka yo mu murima wa mugenzi we.+

  • Mariko 2:23-28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Nuko Yesu anyura mu mirima y’ingano ku Isabato, maze abigishwa be bagenda baca amahundo y’ingano.+ 24 Hanyuma Abafarisayo baramubwira bati: “Ngaho reba! Kuki abigishwa bawe bakora ibintu bitemewe n’amategeko ku Isabato?” 25 Ariko arababwira ati: “Ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje kandi badafite ibyokurya?+ 26 Nk’uko inkuru ivuga iby’umutambyi mukuru Abiyatari+ ibigaragaza, icyo gihe Dawidi yinjiye mu nzu y’Imana arya imigati igenewe Imana,* ahaho n’abari kumwe na we kandi bitari byemewe n’amategeko ko hagira undi muntu uyirya uretse abatambyi.”+ 27 Nuko arababwira ati: “Imana yashyizeho Isabato ngo ifashe abantu,+ ariko abantu ntibaremewe kubahiriza amategeko y’Isabato. 28 Ubwo rero Umwana w’umuntu afite n’ububasha ku birebana n’Isabato.”*+

  • Luka 6:1-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Nuko umunsi umwe ku Isabato, anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be baca amahundo y’ingano+ bayavungurira mu ntoki maze barayahekenya.+ 2 Bamwe mu Bafarisayo babibonye baravuga bati: “Kuki muri gukora ibintu bitemewe n’amategeko ku Isabato?”+ 3 Ariko Yesu arabasubiza ati: “Ese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo we n’abo bari kumwe basonzaga?+ 4 Icyo gihe yinjiye mu nzu y’Imana bamuha imigati igenewe Imana* arayirya ahaho n’abari kumwe na we. Nyamara ntibyari byemewe n’amategeko ko hagira undi muntu uyirya, keretse abatambyi bonyine.”+ 5 Nuko arababwira ati: “Umwana w’umuntu afite n’ububasha ku birebana n’Isabato.”*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze