ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 6:35-44
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 35 Icyo gihe bwari butangiye kwira, maze abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Ahantu turi nta bantu bahatuye kandi burije.+ 36 Sezerera aba bantu batahe bajye mu giturage no mu midugudu yo hafi aha bihahire ibyokurya.”+ 37 Nuko arabasubiza ati: “Ni mwe mugomba kubaha ibyokurya.” Na bo baramubaza bati: “None se tujye kugura imigati y’amadenariyo* 200 tuyihe abantu bayirye?”+ 38 Arababwira ati: “Mufite imigati ingahe? Nimugende murebe!” Bamaze kureba iyo bafite, baramubwira bati: “Ni itanu n’amafi abiri.”+ 39 Ategeka abantu bose kwigabanya mu matsinda bakicara mu byatsi.+ 40 Nuko bicara hasi mu matsinda y’abantu 100, n’ay’abantu 50. 41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu. Na ya mafi abiri arayabagabanya bose. 42 Nuko bose bararya barahaga. 43 Batoragura ibice by’imigati bisigaye, byuzura ibitebo 12 udashyizemo amafi.+ 44 Abariye imigati bose hamwe bari abagabo 5.000.

  • Luka 9:12-17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Hanyuma butangira kwira. Za ntumwa 12 ziraza ziramubwira ngo: “Sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu no mu biturage biri hafi aha, kugira ngo bishakire aho bacumbika n’ibyokurya, kuko aha hantu turi hataba abantu.”+ 13 Ariko arababwira ati: “Abe ari mwe mubaha ibyokurya.”+ Na bo baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri. Keretse ahari ari twe tugiye guhaha ibyokurya byahaza aba bantu bose.” 14 Aho hari abagabo nk’ibihumbi bitanu. Ariko abwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu matsinda y’abantu 50.” 15 Nuko babigenza batyo, barabicaza bose. 16 Hanyuma afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba mu ijuru arasenga, amanyagura iyo migati, arangije afata ayo mafi n’iyo migati abiha abigishwa be ngo babihe abantu. 17 Nuko bose bararya barahaga, maze ibice bisigaye barabitoragura byuzura ibitebo 12.+

  • Yohana 6:5-13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze