ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 14:15-21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Ariko bigeze nimugoroba abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera aba bantu batahe, bajye mu midugudu yabo bihahire ibyokurya.”+ 16 Ariko Yesu arababwira ati: “Si ngombwa ko bagenda. Ahubwo abe ari mwe mubaha ibyokurya.” 17 Baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri.” 18 Na we arababwira ati: “Nimubinzanire hano.” 19 Hanyuma ategeka abo bantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu. 20 Bose bararya barahaga, maze bakusanya ibice bisigaye byuzura ibitebo 12.+ 21 Abariye bari nk’abagabo 5.000, utabariyemo abagore n’abana.+

  • Mariko 6:35-44
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 35 Icyo gihe bwari butangiye kwira, maze abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Ahantu turi nta bantu bahatuye kandi burije.+ 36 Sezerera aba bantu batahe bajye mu giturage no mu midugudu yo hafi aha bihahire ibyokurya.”+ 37 Nuko arabasubiza ati: “Ni mwe mugomba kubaha ibyokurya.” Na bo baramubaza bati: “None se tujye kugura imigati y’amadenariyo* 200 tuyihe abantu bayirye?”+ 38 Arababwira ati: “Mufite imigati ingahe? Nimugende murebe!” Bamaze kureba iyo bafite, baramubwira bati: “Ni itanu n’amafi abiri.”+ 39 Ategeka abantu bose kwigabanya mu matsinda bakicara mu byatsi.+ 40 Nuko bicara hasi mu matsinda y’abantu 100, n’ay’abantu 50. 41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu. Na ya mafi abiri arayabagabanya bose. 42 Nuko bose bararya barahaga. 43 Batoragura ibice by’imigati bisigaye, byuzura ibitebo 12 udashyizemo amafi.+ 44 Abariye imigati bose hamwe bari abagabo 5.000.

  • Yohana 6:5-13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze